Umuhanzi Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Ancilla” ndetse n’izindi zinyuranye kuri ubu arwariye mu bitaro I Kibagabaga.

Ngabonziza waririmbye Ancilla arembeye mu bitaro bya Kibagabaga
Ngabonziza waririmbye Ancilla arembeye mu bitaro bya Kibagabaga

Ngabonziza yamenyekanye muri Orchestre Irangira dore ko yari n’umuyobozi mukuru wayo kuko ariwe wayishinze, benshi bamuzi mu ndirimbo nka Ancilla , Nkurunziza, Umwali Warekeyaho, Sugira, n’izindi Nyinshi.

Amakuru ahamya ko arwaye yayemereye umunyamakuru wa Touchrwanda mu kiganiro twagiranye nawe, aho yatubwiye ko amaze iminsi arembye cyane, gusa ngo arimo kugenda yoroherwa nyuma yo kubagwa mu kuguru kw’iburyo kwe.

Tariki ya 08 Kamena, umuhanzi Ndayambaje Jean Baptiste uzwi ku izina rya Soleil yabashije gusura Augustin aho arwariye mu bitaro bya Kibagabaga nk’umuntu usanzwe ari inshuti ye ndetse bakaba banahuje umwuga wo kuririmba.

Soleil yabashije gusura Augustin aho arwariye mu bitaro bya Kibagabaga
Umuhanzi Soleil yabashije gusura Augustin aho arwariye mu bitaro bya Kibagabaga
Umuryango wa Soleil wagiye gusura Augustin
Umuryango wa Soleil wagiye gusura Augustin

Soleil mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda yatubwiye ko Augustin amaze amezi ayingayinga ane ari mu bitaro kuri ubu indwara ikaba irimo kumugaraguza agati.

Yagize ati “Namusuye ndi kumwe n’umuryango wanjye. Twagezeyo mu masaha ya kare, twamusanze I Kigabagaba mu cyumba cy’abagabo, Mu by’ukuri aruhijwe n’umubiri ku buryo bukomeye nagerageje kumuganiriza ambwira ko arimo koroherwa gusa nyine ni bimwe byo kwiha akanyabugabo kuko abaganga twavuganye bose bambwiraga ko ari buhoro buhoro, Rero nk’umuhanzi mugenzi we nafashe umwanzuro wo kuba nabimenyesha abanyarwanda ngo wenda ababishoboye bamugereho bamusure babashe kumuhumuriza.”

Ngabonziza nubwo yabazwe mu kaguru k'iburyo, yarihanye aherekeza abaje kumusura
Ngabonziza nubwo yabazwe mu kaguru k’iburyo, yarihanganye aherekeza abaje kumusura

Mu kiganiro na Augustin yasoje ashimira abahanzi bamusuye barimo Soleil , Makanyaga Abdoul ndetse aranasaba abandi bahanzi kuba bamusura muri ibi bihe bikomeye akeneyemo ihumure.

Ukeneye kuvugisha cyangwa  gufasha Augustin wamuhamagara kuri  0785219210

UMVA INDIRIMBO “ANCILLA” YA NGABONZIZA

KANDA HANO WUMVE ICYO NGABONZIZA ASABA ABAHANZI

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU