Christopher yatangaje ko mu gitaramo cya guma guma cyizabera mu karere ka Ngoma cyigomba kumusigira ishusho yo gutwara igikombe.   

Muneza Christopher n’umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda akaba ari mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya Pggss riri kuba ku nshuro ya 7 uyu muhanzi akaba yatangaje ko mu gitaramo cyizabera mu karere ka Ngoma kuwa gatandatu aricyo kizamwereka ko azatwara igikombe.

Nkuko yabitangarije Touchrwanda uyu muhanzi akaba yatubwiyeko kuriwe Ngoma ifite byinshi ivuze mu kwegukana igikombe aho yabivuze muri aya magambo”Mu bitaramo bibiri tumaze gukora muri iri rushanwa abafana banjye banyeretse urukundo nkaba nizeye ko mu gitaramo kizaba kuwa gatandatu mu karere ka Ngoma ariho nzabona neza ko nzatwara igikombe kandi ndabyizeye cyane kuko muri kariya karere mpafite abakunzi benshi”

By Black cat Thierry

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU