Umuhanzikazi Oda Paccy yatangaje ko nubwo abahanzi benshi bagiye batanga amafaranga y’ikirenga kugira ngo bagure abafana babashyigikira kugirango bazitware neza mu irushanwa rya Guma Guma yatangaje ko ntanumwe uzamurusha.

Oda Paccy n’umwe mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya Guma Guma riri kuba ku nshuro ya 7 uyu muhanzikazi akaba yatangarije Touchrwanda ko n’ubwo abahanzi benshi batanze amafaranga y’ikirenga bagura abafana babashyigikira yizeye ko nta muhanzi uzamurusha n’ubwo we atigeze ajya mubyo kugura abafana.

Akaba yabivuze muri aya magambo“Abahanzi benshi muri iri rushanwa bagiye bafata amafaranga menshi bakishyura abafana baho Guma Guma yabereye kugira ngo babashe kwitwara neza ariko njyewe biriya nta gaciro mbiha kuko akenshi wawundi wishyuye aba afite undi muhanzi akunda akenshi ugasanga ahubwo imbaraga nyinshi azitakaje kuri wawundi akunda kuruta wawundi wamwishyuye njyewe rero niyo mpamvu ntigeze njya mubyo kugura abafana ahubwo ahabereye Guma Guma hose n’ubundi nashyigikirwaga n’abakunzi banjye kandi banyeretse urukundo uko bikwiye nkaba nizeye kuzitwara neza muri iri rushanwa”.

Umuhanzikazi Oda Paccy kandi akaba yatangarije Touchrwanda ko nyuma ya Guma Guma afite imishinga myinshi yo gukomeza guteza imbere umuziki we ko abakunzi be aho bari hose batazigera bagira irungu kuko kuko abafitiye ibihangano byinshi bishyashya kandi yizeye ko abakunzi be bazabyishimira kuko ubu atagiye kwibanda mu Rwanda gusa ahubwo agiye gushaka ukuntu umuziki we wamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU