Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport n’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko nubwo yifuza kuba yaguma mu ikipe ya Rayon Sport ariko ikipe iyariyo yose yaba imwifuza nta kibazo bavugana.

umuzamu wa rayon sport bakame

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa mbere mu ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza ko nubwo amasezerano ye muri iyi kipe ari kugenda agana ku musozo ndetse akaba ari no kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ku buryo yakongera amasezerano ariko bitabujije ko ikipe iyariyo yose yamwifuza nta kibazo bavugana.

Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari mu izamu

Yagize ati Ku giti cyanjye nka Bakame ahazaza hanjye nifuza kuba naguma muri Rayon Sports ariko bitavuze ko nandi makipe ahari yose anyifuza imiryango ifunguye bivuze ko mbonye indi Equipe nshobora kuyerekezamo mu minsi iri imbere gusa abafana ndakeka nta kibazo mfitanye nabo kuko ndabizi baranyishimiye kandi baranshaka mu ikipe ya Rayon Sport”.

Uyu mwaka Ndayishimiye Eric Bakame azakomeza kuba Kapiteni wa Rayon Sports, yungirizwe na Kwizera Pierrot utaragera mu Rwanda.

Bakame yavuze kandi ko ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bigomba gukomeza kandi nawe yifuza ko bakumvikana akaguma muri iyi kipe.

Yagize ati Ndabizi ko ubuyobozi turakomeza kuganira neza nubwo hari ibitarakemuka wenda Imana nimfasha nzi neza ko bizakemuka nkaguma muri Rayon Sports,Kandi bidakemutse nabwo ndumva neza ko mu cyumweru gitaha nzaba namenye aho ngomba kwerekeza”.

Mu byishimo byinshi, abafana bateruye Ndayishimiye Eric Bakame

Uyu muzamu wa mbere wa Rayon Sports yahakanye amakuru yari yiriwe avuga ko yanze amafaranga miliyoni 5 ikipe ya Rayon Sports iri kumuha zo kumugura we akifuza 9.

Yagize ati “Ibyo byose nibyo abantu bavuga cyangwa batekereza gusa ku giti cyanjye hari ibyo navuganye n’ubuyobozi hari nibyo wenda turi gupfa badashaka kuzuza cyangwa se ngo biboneke nanjye mbe nasinya amasezerano ariko mu gihe bitarakemuka tuzakomeza kugenda dutekereza indi choix yabaho kandi bidakunze navuga ko imiryango ifunguye n’ahandi.”

Bakame ubu ni umnyezamu wa mbere muri Rayon Sports

Bakame yatangaje kandi ko mbere na mbere agaciro agaha ikipe ya Rayon Sports ndetse yifuza ko ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports byakunda akayigumamo ndetse ko yiteguye gukomeza kuganira nabo.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU