Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rwa Africa yose binyujijwe mu nama izwi nka “Youth Connekt Africa.”

Paul Kagame ntazaba ari wenyine kuko azafatanya  n’umuherwe Jack Ma washinze kompanyi y’uburuzi izwi nka Alibaba Group.

Ibiganiro bizibanda ku buryo bwo gutanga ibisubizo ku bibazo binyuranye urubyiruko rwa Africa rufite hashingiwe ku kwihangira Imirimo.

Iyi nama izaba ari imwe mu ngamba z’ubukangurambaga mu rwego rwo kugeza ku ntego ya Africa 2020 Africa Aho  izaba ibasha guhangira urubyiruko imirimo igera kuri miliyoni 10, kandi abagera kuri miliyoni 25 bahabwe amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa no kwinjizwa mu mirimo.

Iyi nama mpuzamahanga’Youth Connekt Africa Summit’ izabera i Kigali tariki 19-21 Nyakanya 2017, ikaba izitabirwa n’abantu barenga 1500 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera n’abandi banyuranye.Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi ba Perezida b’ibihugu bitandukabye.

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Alibaba Group ugiye kuza mu Rwanda aho azaba yitabiriye inama mpuzamahanga y’urubyiruko, ni ubwa mbere azaba ageze muri Afrika. Uyu muherwe wo mu gihugu cy’u Bushinwa yamamaye kubera gutanga ibiganiro ku buzima bwe n’uko yinjiye mu by’ubucuruzi ari umukene ariko kubera kwihangana ubu akaba ari umwe mu bakire bo mu Bushinwa. Jack Ma yashinze urubuga rwa interineti rwitwa “Alibaba” rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Urwo rubuga rumaze kumenyekana muri Aziya, mu Burayi n’Amerika.

Mu bandi bantu bakomeye bazitabira iyi nama mpuzamahanga harimo umuherwe Dr. Mukhisa Kituyi Umunyamabanga mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bikorera muri Africa, za Sosiyete Sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere, abari mu rwego rw’uburezi, ba rwiyemezamirimo, abahanzi n’abandi banyuranye.

Jack Ma urugendo azagirira mu Rwanda nirwo rwa mbere azaba agiriye muri Afurika

Jack Ma yamenyekanye kubera gutanga ibiganiro ku buzima bwe n’uko yinjiye mu by’ubucuruzi ari umukene ariko kubera kwihangana ubu akaba ari umwe mu bakire bo mu Bushinwa.

Yashinze urubuga rwa interineti rwitwa “Alibaba” rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Urwo rubuga rumaze kumenyekana muri Aziya, mu Burayi n’Amerika.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana yabwiye abitabiriye ikiganiro cya Youth Connekt, kimwe mu biganiro byitabiriwe mu nama ya Transform Africa iteraniye i Kigali, ko Youth Connekt yamaze kugirwa ihuriro Nyafurika.

Yagize ati “Ndagira ngo mbonereho kubabwira ko kuva uyu mwaka Youth Connekt izajya yitwa Youth Connekt Africa Summit, kuko yamaze kujya ku rwego rw’Afurika. Uyu mwaka tuzahabwa ibiganiro na Perezida Paul Kagame na Jack Ma.”

Yavuze ko gutumira Perezida Kagame n’umuherwe Jack Ma muri iyi nama izaba tariki 19 kugeza 21 Nyakanga 2017, ari uburyo bwo kwagura imitekerereze no guhuza urubyiruko rwo muri Afurika.

Lamin Maneh, umuyobozi wa ONE UN, umwe mu baterankunga ba Youth Connekt Africa Summit, nawe watanze ikiganiro, yavuze ko urubyiruko rwo muri Afurika ruzungukira byinshi mu guhuzwa kw’amahirwe atangwa n’abikorera.

Agira ati “Twese tugomba gufatanya kugira ngo iyi nama izagere ku ntego, kuko yaba ari imwe mu bisubizo urubyiruko ruhura nabyo ku mugabane.”

Ihuza urubyiruko rutandukanye rwo mu gihugu, rukaganira ku bibazo birwugarije, rukanishakamo ibisubizo, bafatanije n’abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa.

Muri iyi gahunda kandi hahembwa urubyiruko rwagaragaje imishinga ifitiye igihugu akamaro, bagahabwa inkunga yo kuyiteza imbere. Urubyiruko rwitabira Youth Connekt ni uruhagarariye urundi aho ruturuka.

Jack Ma uzaba afasha perezida Paul Kagame kuganiriza urubyiruko rwa Africa yose uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, niwe watangije urubuga rwa interineti rwa Alibaba rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU