Mu gihugu cya Pakistan mu mugi wa Ahmedpur East, abantu basaga 140 bitabye imana ubwo ikamyo yari itwaye amavuta yafashwe n’inkongi maze igakongoka yose igahitana hafi y’abari abari hafi yayo.

Ikamyo yafashwe n'inkongi

Abantu batari bacye bari baje kwihera ijisho kuri iyo kamyo yari imaze guta umuhanda igahirima, amavuta yari itwaye agatangira kumeneka hasi, ndetse benshi barimo kwivomera kuri ayo mavuta yamenekaga. ntibyatinze rero ubwo iyo kamyo yafatwaga n’inkongi y’umuriro yahise ikwirakwira hiryo no hino hayegereye, abari bashungereye bagahita nabo bafatwa n’uwo muriro.

Biravugwa ko iyo kamyo yaturitse umupira ubwo yageragezaga gukata ikorosi ritoroshye maze igahita yibirindura igahirima. abashinzwe gutabara bakaba bavuga ko umuriro waba watangiye bitewe n’umuntu wanywaga itabi. Benshi mubakomeretse bakaba barimo kwitabwaho mu bitaro.

Bizwi ko ngo imihanda yo muri icyo gihugu ari mibi cyane, ibinyabiziga bititabwaho cyane kandi n’abashoferi ngo ntibita ku binyabiziga byobo batwara nabi, ibi byose bikaba ari bimwe mu bikomeza gutera impanuka zitandukanye muri icyo gihugu.

amashusho y'ibyangiritse

Abaturiye hafi y’umuhanda ngo bihutiye kujya kuvoma amavuta yamenekaga, ndetse benshi bagahamagara abandi batuye kure ngo nabo baze bivomere. Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yagerageje kubigizayo ariko ntibyayorohera kugeza ubwo inkongi yazamukaga igahitana abatari bacye ndetse n’ibindi binyabiziga byari biri hafi y’iyo kamyo.

inkomere zajyanywe mu bitaro
Benshi bafashwe n’inkongi y’umuriro bajyanywe mu bitaro bya Nishtar biri i Multan

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU