Umukinnyi w’icyamamare muri Cinema, Osita Iheme wamenyekanye nka Pawpaw muri filimi zitandukanye nka Baby Police ari mu gihugu cy’u Rwanda aho yaje mu butembere.

 Osita Iheme wamenyekanye nka Pawpaw muri filimi zitandukanye ari mu Rwanda
Osita Iheme wamenyekanye nka Pawpaw muri filimi zitandukanye ari mu Rwanda

Uyu mugabo w’imyaka 34 benshi bamuzi muri filimi nka Aki na Ukwa, 2 Rats, Baby police, Mirror Boy n’izindi nyinshi akaba asanzwe akinana na mugenzi we witwa Chinedu Ikedieze ufite imyaka 39.

Osita asanzwe akinana na mugenzi we witwa Chinedu Ikedieze ufite imyaka 39.
Osita asanzwe akinana na mugenzi we witwa Chinedu Ikedieze ufite imyaka 39.

Osita amaze iminsi mike ageze mu mujyi wa Kigali, aho usanga aba arimo gutemberera ahantu hatandukanye areba ibyiza bitatse u Rwanda.

Uyu musore mbere yuko aza mu Rwanda, yari amaze iminsi ku mugabane w’iburayi mu bihugu bitandukanye birimo n’ubwongereza.

Osita Iheme
Osita Iheme wakinnye muri filimi ya Baby Police amaze iminsi mike mu mujyi wa Kigali

Uyu musore aracyari ingaragu ndetse mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cya Naij yatangaje ko akirimo gushakisha umukunzi uzamunyura mu mutima we maze akabona kumushaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Osita w'imyaka 34 aracyari ingaragu, gusa ngo aracyashaka umukunzi
Osita w’imyaka 34 aracyari ingaragu, gusa ngo aracyashaka umukunzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU