Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017, mu mujyi wa Kigali kuri Sitade Amahoro I Remera(Parking) hagiye kubera igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 (PGGSS7 – Abahanzi bose barangije kuririmba).

PGGSS7: Abahanzi bose barangije kuririmba
Muri Parking ya Sitade Amahoro I Remera niho hagiye kubera igitaramo cya nyuma cya PGGSS7

Mu byumweru bishize, abahanzi bose uko ari icumi(Dream Boyz, Christopher, Bulldog, Oda Paccy, Danny Nanone, Mico The Best, Active, Social Mulla, Queen Cha na Davis D) banyuze mu turere tumwe na tumwe tugize intara 4 z’igihugu(Huye, Ngoma, Gicumbi, Rubavu) biyamamaza imbere y’abakunzi babo.

Kugeza ubu abantu benshi bari kwibaza umuhanzi uri bubashe guhiga abandi bose maze akegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 7 agakuraho itsinda rya Urban Boyz ryegukanye iki gikombe mu mwaka ushize wa 2016 – ibizamenyekana abahanzi bose barangije kuririmba.

Muri uyu mwaka wa 2017, ibitaramo by’iri rushanwa byaragabanyijwe cyane kubera igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu giteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Abagize akamana nkemurampaka uyu mwaka ni Tonzi, Lion Manzi na Aimable Twahirwa mu gihe abashyushyarugamba ari Kate Gustave na Mc Buryohe.

UKO IGITARAMO CYA FINAL CYIRIMO KUGENDA HANO MURI PARIKINGI YA SITADE AMAHORO I REMERA

Abantu batandukanye barimo abanyamahanga, urubyiruko rwinshi ndetse n’ibindi byamamare bisanzwe bizwi hano mu Rwanda bose babukereye baje kwihera ijisho umuhanzi uri bwegukane igikombe.

Abantu batagira ingano barimo kwinjira, gusa kubw'umutekano barabanza bagasakwa
Abantu batagira ingano barimo kwinjira, gusa kubw’umutekano barabanza bagasakwa

Ahabereye iki gitaramo iteka usanga abantu barimo kwica akanyota binywera inzoga n’imitobe bya Bralirwa, na hano I Remera ahari kubera Final ni uko byifashe abantu banyuranye barimo kunywa inzoga nyinshi n’imitobe yatanzwe na Bralirwa.

Icyo kunywa gihari ku bwinshi
Icyo kunywa gihari ku bwinshi
Mu myanya ya VIP ni gutya hameze
Mu myanya ya VIP ni gutya hameze
Urubyiniriro rwamaze gutunganywa
Urubyiniriro rwamaze gutunganywa

Dj Ira niwe mukobwa uri kuvangavanga imiziki abantu bakajya ibicu, MC Buryohe na MC Kate Gustave barimo kugenga bashyushya abantu ari nako bazana abana bafite impano kugira ngo baririmbire abantu bishimye

Dj Ira niwe uri kuvangavanga imiziki
Dj Ira niwe uri kuvangavanga imiziki
Buryohe na Kate bakomeje kugenda bashyushya abantu ari nako bakangurira urubyiruko rufite munsi y’imyaka 18 kutanywa inzoga , gusa uko bigaragara abantu batangiye kugenda bashyuha cyane babifashijwemo n’imiziki Dj Ira arimo kurekura.
Abashyushyarugamba ni Kate Gustave na MC Buryohe
Abashyushyarugamba ni Kate Gustave na MC Buryohe

IGITARAMO NYAMUKURU KIRATANGIYE

Abashyushyarugamba bahamagaye abana bo mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo izwi nka Sebeya Band basanzwe bafasha abahanzi, kuri ubu barimo kwerekana ubuhanga bwabo mu gucuranga ari nako bacishamo bakaririmbira abantu.

Abagize akanama nkemurampaka(Lion Manzi, Aimable Twahirwa na Tonzi) bakiriwe ku mugaragaro mu rwego rwo kuza kubera amanota agaragaza uko abahanzi bitwaye.

ABAHANZI BATANGIYE KURIRIMBA

ODA PACCY

Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy niwe muhanzi ubimburiye abandi bose kuza ku rubyiniriro, akaba yinjiriye mu ndirimbo ye Rendez Vous ari nako ashimira abakunzi be kuba baramufashije mu bitaramo byose yakoze muri iri rushanwa, ahise asoreza ku ndirimbo ye yitwa Umusirimu gusa abafana biragaragara ko bamwishimiye hamwe n’ababyinnyi be.

Mbere yo kuva ku rubyiniriro arabanje arabyina karahava maze abakunzi bajya mu bicu

DREAM BOYZ

Itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Platini Nemeye na TMC nibo bakurikiye ku rubyiniriro bakaba baherekejwe n’ababyinnyi, binjiriye mu ndirimbo yabo yitwa Bucece.

Abafana barimo gutera Buuuu kuri iri tsinda(Biragaragara ko batishimiwe cyane) gusa bo bakomeje kubabwira ngo amaboko hejuru ari nako baririmba indirimbo yabo yitwa Iwacu

DAVIS D

Umuhanzi Davis D uje muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe muhanzi ukurikiye ku rubyiniriro akaba yinjiriye mu ndirimbo ye yitwa Maliya Kaliza asoreza muri Biryogo, nawe yaje yitwaje ababyinnyi

 DANNY NANONE

Ntakirutimana Danny uzwi ku izina rya Danny Nanone niwe muhanzi wakurikiye Davis D, akaba yanjiriye mu ndirimbo ye nshyashya yitwa Sodja, maze akurikizaho Ikirori.

Mu bigaragara ni uko Danny Nanone yishimiwe cyane kuko abakunzi be bamufashije kuririmba indirimbo ze bakanacishamo bakabyinana.

CHRISTOPHER

Muneza Christophe uzwi nka Christopher niwe muhanzi ukurikiye ku rubyiniriro akaba yinjiriye mu ndirimbo ye yitwa Uwo Munsi.

Christopher biragaragara ko igitsina gore cyamwishimiye cyane kuko bari kumufasha kuririmba indirimbo ze, ahise akurikizaho iyitwa Birahagije ari nako akomeza gusaba abakunzi be kuvuga ijambo Topher.

ACTIVE

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu aribo Tizzo, Derek na Olivis nibo bahanzi bakurikiye ku rubyiniriro bakaba baririmbye indirimbo zabo Slow Down, na Final gusa bacishijemo barawunyuka cyane dore ko aribyo abantu benshi babaziho.

SOCIAL MULLA

Umuhanzi Social Mulla uje muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe ukurikiye ku rubyiniriro akaba yinjiriye mu ndirimbo ye yitwa Ku ndunduro
Social nubwo aje mu irushanwa ku nshuro ye ya mbere, wabonaga ko abantu bamwishimiye kuko bagendaga bamufasha kuririmba indirimbo ze, ahise asoreza  ku ndirimbo ye yitwa Amahitamo

QUEEN CHA

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha niwe ukurikiye umuhanzi Socila Mulla akaba yinjiriye mu ndirimbo yakoranye na Riderman yitwa Umwe Rukumbi maze ararapa karahava
Queen Cha yakomeje kugenda agaragaza ko afite inyota yo kugera kure muri iri rushanwa maze ahita aririmba indirimbo ye yitwa Kizimyamwoto.

BULLDOG

Umuraperi Bulldog niwe muhanzi urimo kuririmba akaba yinjiye aririmba agace gato k’indirimbo ye yitwa Impfubyi.
 
Bulldog akigera ku rubyiniriro ahise agira ati “Nizereko mumeze neza, ngaho mumfashe negukane izi miliyoni rero kuko ndashaka kuza kurara mfubase ipinda, maze ahita aririmba indirimbo ye yitwa Nk’umusaza.
Bertrand cyangwa se Bulldog ahise aririmba indirimbo ye yitwa Cinema, gusa abafana benshi biganjemo urubyiruko barimo kumwereka ko bamuri inyuma.

MICO THE BEST

Mico Prosper uzwi nka Mico The Best niwe muhanzi ukurikiye ku rubyiniriro akaba yinjiriye mu ndirimbo yitwa Umugati yakoranye na King James.
Mico uririmba injyana ya Afrobeat yakoze uko ashoboye kugirango asusurutse abantu akajya acishamo akabashimira kubwubufatanye bamugaragarije maze ahita asoreza mu ndirimbo ye yitwa Umugati.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU