Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017, urugamba ruraba rwambikanye hagati y’abahanzi 10 bari guhatanira igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

Irushanwa rya PGGSS ni rimwe mu marushanwa akomeye ndetse akunzwe cyane na benshi aho usanga abantu banyuranye baba baje kureba abahanzi bikundira imbonankubone babataramire mu buryo bwa Live.

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara zose z’igihugu, kuri uyu wa gatandatu biraba ari ibicika mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Sitade Amahoro ahazabera igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa.

Kuri Sitade Amahoro niho hazabera igitaramo cya nyuma cy'iri rushanwa.
Kuri Sitade Amahoro niho hazabera igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa.

Abahanzi bose uko ari 10 bakomeje gukora iyo bwabaga kugirango bazabashe kwitwara neza imbere y’abakunzi babo, abenshi urimo gusanga bagiye kwiragiza Imana kugira ngo izababe hafi.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017, abahanzi bose uko ari 10 bakoze igikorwa cyo gusuzuma neza amajwi(Sound Check) aho baba bimenyereza kugira ngo bumve niba amajwi yabo agororotse.

Umuraperi Danny Nanone

Umuraperi Danny Nanone

Itsinda rya Dream Boyz

Itsinda rya Dream Boyz

Umuraperi Bulldog

Umuraperi Bulldog

Umuhanzi Social Mulla

Umuhanzi Social Mulla

Umuhanzikazi Oda Paccy

Umuhanzikazi Oda Paccy

Umuhanzikazi Queen Cha

Umuhanzikazi Queen Cha

Umuhanzi Davis D

Umuhanzi Davis D

Umuhanzi Mico The Best

Umuhanzi Mico The Best

Itsinda rya Active

Itsinda rya Active

Umuhanzi Christopher

Umuhanzi Christopher

Ese urabona arinde muhanzi uzegukana iri rushanwa?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU