Ikipe y’Imana nk’uko abenshi bayitazira ariyo Rayon Sports Fc yahaye isomo rya ruhago ikipe ya Police FC iyitsinda ibitego 2 ku busa (2-0)!

Rayon Sports yakosoye Police: Amafoto

Mu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, Umukinnyi wa Rayon Sports NAHIMA Shassir yafunguye amazamu ya Police mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

Umukino wakomeje kurangwa n’amahirwe y’ibitego yagiye ahushwa ku ruhande rwa Police FC na rutahizamu wabo Danny Usengimana ndetse biza kubaviramo gutsindwa igitego cya kabiri cyaturutse kuri myugariro wa Rayon Sports NDAYISENGA Jean D’Amour uzwi cyane ku izina rya Meya, igitego yagitsinze  ahagana mu mpera z’umukino.

Agashya kagaragaye kuri uyu mukino wabereye kuri stade ya IPRC – Kicukiro ni urujya n’uruza rw’abafana ba kiyovu Sport bari bashyigikiye Police Fc nubwo bitabashjije kubahira.

This slideshow requires JavaScript.

Rayon Sports yakosoye Police: Amafoto

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza umurego mu gufana ikipe yabo ibi byaje gutanga umusaruro w’ibitego bibiri ku busa.Rayon Sports yakosoye Police: Amafoto

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports Bakame ntiyagaragaye mu mukino wabahuje na Police FC kubw’uko atabashije kumvikana n’ikipe ku bijyendanye n’amafaranga!

Rayon Sports yakosoye Police: Amafoto

Umutoza wa Rayon Sports yemeza ko ntamukinnyi urenze kuri ekipe ndetse agashimangira ko akomeje intego yo gutanga ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports!

Amwe mu mafoto yaranze umukino:

This slideshow requires JavaScript.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU