Umukino wahuje ikipe ya rayon Sport na Police kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo ku mukino w’igikombe cy’amahoro muri 1/4 Rayon Sport itsinze Police FC inayereka ko inayirusha.

Umukino wabereye kuri sitade ya Kigali ukaba watangiye saa cyenda n’igice ikipe ya Rayon Sport ikaba yanyagiye ikipe ya Police Fc ibitego 4 kuri 0 umukino Rayon Sport yeretse Police ko iyirusha cyane .

Ku munota wa 8 niho Rayon Sport yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Savio,Rayon Sport yakomeje gusatira izamu ishaka ibindi bitego byaje kuyihira maze ku munota wa 33 umukinnyi wa Police Mwungeri Patrick yaje kwitsinda igitego Rayon Sport iba igize ibitego 2 kuri 0 igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa 44 Police nayo yaje kubona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Usengimana Danny igize cya mbere kikaba cyarangiye ari ibitego 2 kuri 1.

Mugice cya kabiri Rayon Sport yazanye imbaraga nyinshi ubona ko igishaka ibindi bitego maze ku munota wa 61 Nahimana Shassir atsindira ikipe ya Rayon Sport igitego cya gatatu ku mupira yahawe neza na Muhire Kevin Rayon Sport ntiyigeze inyurwa n’ibitego yarimaze gutsinda Police Fc kuko yakomeje kuyisatira cyane byaje no gutanga umusaruro aho ku munota wa 87 ku mupira Nahimana Shassir yahawe neza na Nsengiyumva Moustapha yaje kubona igitego cya kane cya Rayon Sport ari nacyo gitego cya kabiri cye muri uyu mukino.

Umukino wose waje kurangira Rayon Sport inyagiye Police Fc ibitego 4 kuri 1 washyiraho n’ibitego 2 yari yatsinze Police mu mukino ubanza bikaba 6 kuri 1 muri uyu mukino Nshuti Dominique Savio akaba yagiriyemo imvune yaje no gutuma asimburwa Rayon Sport muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro ikaba izahura na Espoir kuwa gatandatu umukino uzabera i Rusizi.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU