Ikipe ya Rayon Sport ihuye n’uruva gusenya imbere y’imbaga y’abafana bari baje kuyishyigikira mu mukino wayihuje na Espoir FC. Kuri uyu wa gatatu tariki 28/06/2017.

Mu mukino ubanza, Espoir Fc yatsinze ibitego bibiri Rayon Sport ikaba yasabwaga kwishyura mu mukino wo kuri uyu wa gatatu gusa ntago byabashije kuyihira!

Mu mukino waranzwe n’amahirwe menshi ku ruhande rwa Rayon Sport ariko ntibize gutanga umusaruro wari witezwe, ikipe ya Rayon Sport yasezerewe itabashije kwishyura umwenda w’ibitego 2 yari ibereyemo Espoir Fc

Ku ruhande rw’umutoza Masudi Djuma yemeza ko ibyabaye ari amahirwe make no kuba atarabashije kurinda neza izamu mu mukino wabanje ahanini bitewe n’abakinnyi barwaye bitunguranye.

“Ibyabaye ni amahirwe make, nabwo natunguwe cyane kuko tugitsindwa ibitego bibiri gusa nyine ahanini byatewe n’uburwayi butunguranye bw’abakinnyi. “

 

Ku ruhande rwa Kapiteni Bakame we asanga nubwo hari utubazo ahanini dushingiye ku bakinnyi benda kwerekeza mu yandi makipe, ngo we asanga bikwiye no kureberwa mu ndorerwamo yo y’amahirwe make: “Nubwo hari abakinnyi benda kwerekeza mu yandi ma kipe nanjye ndimo, gusa ahanini intsinzwi yacu yatewe n’amahirwe make.”

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU