Umukinnyi w’icyamamare Cheick Tioté wahoze akinira ikipe ya New Castle United yitabye Imana azize indwara y’umutima.

RUHAGO: Umukinnyi ukomeye yitabye Imana
Umukinnyi Cheick Tioté yitabye Imana

Tiote w’imyaka 30 yakoze amateka akomeye mu ikipe ya Newcastle United, biza gutuma ikipe ya Beijing Enterprises imugura akaba ari nayo aburiyemo ubuzima.

Umuvugizi we yemeje aya makuru neza aho yahamije ko Cheick yafashwe n’indwara y’umutima ari mu myitozo, ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya birangira bitamuhiriye ahita yitaba Imana.

Emanuele Palladino umuvugizi we yagize ati “Ndemeza neza ko umukiriya wanjye narimbereye umujyanama yitabye Imana azize indwara y’umutima yamufashe ari mu kibuga tumujyanye kwa muganga ntibyamuhira ahita yitaba Imana, urupfu ry’uyu musore nta byinshi naruvugaho uretse kwihanganisha umuryango we.”

Cheick Tiote yatangiye umwuga wo gukina mu ikipe FC Bibo mbere yuko yerekeza mu ikipe ya Anderlecht, ndetse akinira ikipe ya FC Twente mbere yuko agurwa na New Castle United.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU