Mu gitaramo cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Apega Gahengeli cyari cyateguwe na Merci afatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo bari batumiye umunyarwenya Nkusi Arthur (Rutura ) basekeje abanyeshuri basigara bikanda imbavu.

Ni mu gitaramo cyabaye kuwa gatanu cyabereye ku kigo cya Apega Gahengeli giherereye mu karere ka Rwamagana aho umunyarwenya uri kuzamuka witwa Merci akaba ari n’umunyeshuri ubarizwa muri iki kigo ariwe wari wagiteguye abifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo aho bari batumiye umunyarwenya umaze kumenyekana hano mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga Nkusi Arthur (Rutura).

 

Nkuko Merci yabitangarije Touchrwanda ngo ubusanzwe akaba afashwa na Arthur (Rutura) mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano ye ndetse akaba yaramufashije no kwitabira bimwe mu bitaramo bikomeye by’abanyarwenya hano mu Rwanda harimo nka Seka Live ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye.

Arthur (Rutura ) aganira na Touchrwanda akaba yatubwiye ko uyu mwana yamubonyemo impano idasanzwe ndetse akaba abona aramutse yitaweho yazagera kure hashoboka gusa kuriwe ngo inama yamugira ari ugukomeza gukora cyane ntiyumve ko ibyo yifuza yabigezeho ahubwo aharanire  gukomeza gutera indi ntambwe kandi nawe azakomeza kumufasha kuburyo bwose bushoboka.

Touchrwanda kandi tukaba twaranaganiriye n’ubuyobozi bw’ikigo cya Apega Gahengeli badutangariza ko nabo bishimira impano uyu mwana afite kandi nabo bazakomeza gukora uko bashoboye bagakomeza guteza imbere impano y’uyu mwana ndetse bakaba banashishikariza n’abandi banyeshuri biga muri iki kigo nabo gukomeza kwerekana impano zabo ko nabo biteguye kuzateza imbere impano zose buri mwana wiga muri iki kigo azaba afite.

Apega Gahengeli bakaba banabwiye Touchrwanda ko burya imyidagaguro ifite byinshi ifasha umwana mu myigire ye ariyo mpamvu bo imyidaguduro bayiha umwanya uhagije babinyujije muma Club atandukanye bafite mukigo.

               Irebere mu mafoto  uko byari byifashe 

Abanyeshuri bari bitabiriye kubwinshi

         Uyu musore yagaragaje impano yo gusubiramo indirimbo z’abandi  bahanzi             za karahanyuze

  Nkusi Arthur (Rutura ) yasekeje abanyeshuri birabarenga

 Merci yasekeje abanyeshuri muri Apega Gahengeli bose imbavu zirabarya

                   Abanyeshuri bari bishimiye igitaramo

 Abayobozi b’ikigo bari baje kwihera ijisho uko igitaramo kiri kugenda

                         MC Didier yari yatwawe n’igitaramo

     Manager wa Rutura ari kumwe n’abayobozi b’ikigo nawe yaje kwihera ijisho iki      gitaramo

                 Rutura nawe yari yashimishijwe n’impano ya Merci

     Nyuma y’igitaramo Rutura yafashe umwanya wo kwifotozanya n’abanyeshuri

By Blackcat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU