Abasore bamenyekanye mu gusobanura ama filimi atandukanye ya hano mu Rwanda aribo Sankara The Premier, Junior The Premier na Rocky bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “Agasobanuye Live.”

Aba bombi bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe Agasobanuye Live
Aba bombi bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe Agasobanuye Live

Ni igitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 10 na 11 Kamena, kikabera mu karere ka Musanze ahazwi nka Super Coupe Bar imbere ya La Pallotte.

Iki gitaramo kizaba iminsi ibiri, aho aba basobanuzi bazaba barimo gusobanurira abakunzi babo imbona nkubone filimi zitandukanye, banabereka uko bikorwa.

Ubusanzwe Sankara, Junior na Rocky bari mu basobanuzi bakomeye mu Rwanda,  bakaba ari n’abavandimwe ba Yanga nawe wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera gusobanura filimi.

Sankara, Junior The Premier na Rocky basobanura filimi
Sankara, Junior The Premier na Rocky basobanura filimi

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizajya gitangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye(15:00h), kikaba cyaratewe inkunga na Touchrwanda.com, Stone Island, Energy Radio, Top 5 Sai na Radio Musanze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU