Umuhanzi Abel Makkonen Tesfaye wamenyekanye ku izina rya The Weeknd yahaye ikigo nderabuzima cya Suubi cyo mu gihugu cya Uganda amafaranga angana n’ibihumbi 100,000 by’amadorali nk’inkunga yo gukomeza kwita ku buzima bw’abana bavukira muri ibi bitaro.

The Weeknd w’imyaka 27 yamenyekanye mu ndirimbo nka StarBoy, Can’t feel my face, The Hills n’izindi nyinshi ndetse akaba azwiho kuba akundana n’icyamamarekazi Selena Gomez.

Image result for the_Weeknd and selena gomez
The Weeknd akundana na Selena Gomez

Uyu musore yatanze imfashanyo ingana n’ibihumbi 100,000 by’amadorali ku bitaro bya Suubi biherereye mu gihugu cya Uganda mu gace ka Budondo, mu rwego rwo kwitwa ku buzima bw’abana bavukira muri ibi bitaro.

Nkuko E! News ibivuga ngo uyu musore yatewe akanyabugabo n’umuraperi French Montana uherutse gukorera ibikorwa by’urukundo mu gihugu cy’ubugande ndetse akaba yaranahakoreye indirimbo ikunzwe yitwa Unforgettable.

Image result for french montana in uganda
French Montana aherutse kujya mu gihugu cya Uganda

Ubwo Montana aheruka muri Uganda yabonanye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Suubi maze abemerera kubatera inkunga irimo amafaranga azabasha kugura ibikoresho bigezweho n’imodoka z’ibitaro kugirango bakomeze babungabunge ubuzima bw’ababyeyi babyarira muri ibi bitaro ndetse n’abana bahavukira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU