Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, mu nzu ya Microsoft Theater mu Mujyi wa Los Angeles ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika habereye itangwa ry’ibihembo bya BET Awards(Black Entertainment Tv).

BET ni kimwe mu birori biba bikomeye muri America ndetse bikaba byitabirwa n’ibyamamare bikomeye ku isi mu ruhando rwa Muzika, Siporo, Filimi n’ibindi nyinshi.

Umuhanzi Wizkid umaze kuba icyogere ku isi yahize abandi bahanzi bose bo muri Africa maze ahabwa igihembo cya Best International Act aho yari ahatanye n’abahanzi nka Aka (South Africa), Babes Wodumo (South Africa), Davido (Nigeria), Nasty C (South Africa), Stonebwoy (Ghana), Tekno (Nigeria) na Mr Eazi (Nigeria).

Undi muhanzi watunguranye ni Rayvanny ukorera muri Wassafi yo muri Tanzania, akaba yahawe igihembo cya Viewer’s Choice Best New International Act Artist.

Muri rusange uru n’urutonde rw’abegukanye ibihembo

Video of the year: Bruno Mars, “24K Magic”; Beyonce, “Sorry”
Best male R&B/pop artist: Bruno Mars
Best female R&B/pop Artist: Beyonce
Best male hip hop artist: Kendrick Lamar
Best female hip hop artist: Remy Ma
Best new artist: Chance the Rapper
Album of the year: Beyonce, “Lemonade”
Best group: Migos
Best gospel/inspirational award: Lecrae
Best collaboration: Chance the Rapper featuring Lil Wayne and 2 Chainz, “No Problem”; Migos featuring Lil Uzi Vert, “Bad and Boujee”
YoungStars award: Yara Shahidi
Viewers’ choice award: Beyonce, “Sorry”
Centric award: Solange, “Cranes In the Sky”
Video director of the year: Beyonce and Kahlil Joseph, “Sorry”
Best actor: Mahershala Ali
Best actress: Taraji P. Henson
Best movie: “Hidden Figures”
Sportswoman of the year: Serena WilliamsSportsman of the year: Stephen Curry
Humanitarian award: Chance the Rapper
Lifetime achievement award: New Edition
Best international act, Europe: Stormzy, England
Best international act, Africa: Wizkid, Nigeria

AMWE MU MAFOTO YARANZE IBIRORI BYA BET AWARDS

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU