MCY Amandah n’umwe mu bahanzi bari kuzamuka kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo y’amatora yise “Amatora”.

Umuhanzi Murengezi Asman ukoresha izina ry’ubuhanzi rya MCY Amandah kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Amatora iyi ndirimbo ikaba ikomeje gukundwa n’abantu batandukanye bitewe n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko nawe iyi ndirimbo yizeye ko izashimisha abanyarwanda muri rusange bitewe n’ubutumwa bukubiyemo kandi akaba yakomeje atubwira ko ubu ngubu aricyo gihe cyo gukomeza guteza imbere ibihangano bye.

Nkuko kandi yakomeje abidutangaza akaba yadutangarije ko ubutumwa yashatse kwibandaho muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza abanyarwanda kuzitabira amatora azaba ku itariki ya 04 Kanama 2017 ndetse anibutsa abanyarwanda uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri Liste y’itora ukoresheje Telefone ibintu abantu benshi batari basobanukirwa.

Kanda hano urebe indirimbo Amatora ya MCY Amandah

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU