Rukundo Elia uzwi ku izina rya Green P umwe mu bahoze bagize itsinda rya Tuff Gangs ari mu maboko ya Polisi.

Rukundo Elia uzwi ku izina rya Green P ari mu maboko ya Polisi
Rukundo Elia uzwi ku izina rya Green P ari mu maboko ya Polisi

Green P benshi bamumenye mu ndirimbo nka Kandagira abanzi, Bingana iki, barajyahe n’izindi nyinshi ndetse akaba azwi nk’umuvandimwe w’icyamamare Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben.

Amakuru agera kuri Touchrwanda aturutse mu nshuti magara z’uyu muraperi aremeza neza ko Green P ukunze kwiyita El Glingo afunzwe.

Green P arafunzwe
Green P kuri ubu arafunzwe, nkuko byemezwa n’inshuti ze magara

Twagerageje gutohoza aya makuru kugira ngo tumenye impamvu bamufunze, batubwira ko yafashwe agahita ajyanwa i Gikondo aho bafungira abantu bananiranye, nta sitasiyo nimwe ya Polisi uyu muraperi afungiyemo.

Ifungwa rya Green P ryamenyekanye mu ntangiriro z’iki cyumweru, gusa bivugwa ko ashobora kuba yaragiye mu buroko mu cyumweru gishize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU