Mujyanama Jean Claude benshi bazi nka TMC ni umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boyz akaba asanzwe aririmbana na Platini Nemeye, ndetse bakaba baherutse kwegukana igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

TMC ni umwe mu basore basanzwe bakijijwe dore ko asanzwe asengera mu itorero rya Foursquare Rwanda ribarizwa ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali riyoborwa na Dr. Bishop Masengo Fidele, ndetse rimwe na rimwe ajya aririmba indirimbo z’Imana harimo nka “Yesu ari ku ngoma”yakoranye n’umuhanzi Elysee gusa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017 yaratunguranye cyane ubwo yanyweraga inzoga mu ruhame.

TMC yanyweye inzoga abantu bifata ku munwa
TMC yanyweye inzoga abantu bifata ku munwa

Ubwo aba basore bahamagarwaga nk’abatsindiye igikombe cy’irushanwa rya Guma Guma, ibyishimo byarabarenze maze TMC ahita ahabwa inzoga ya Primus ayinywera mu ruhame, imbere ya Camera za Televiziyo y’igihugu, abantu barumirwa bitewe n’uburyo basanzwe baziko ari umusore asenga cyane(Umukirisitu).

TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga
TMC yanywereye inzoga mu ruhame
TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga
Icupa rye ryari rimaze kugera muri kimwe cya kabiri

Itsinda rya Dream Boyz ryegukanye igikombe cy’irushanwa rya PGGSS7 risimbura Urban Boyz nayo iherutse gutwara igikombe cy’irushanwa rya PGGSS6 mu mwaka wa 2016, aba bombi bakaba barakurikiwe na Christopher ubaye uwa kabiri mu myaka ibiri yikurikiranya.

Amwe mu mafoto agaragaza TMC arimo kunywa inzoga

TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga  TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga  TMC(Dream Boyz) arimo kunywa inzoga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU