Ishimwe Or Butera umwana wa Butera Knowless na Ishimwe Clement nyuma y’amezi agera ku munani avutse, kuri ubu yatangiye kwigishwa kugenda.

Butera Knowless yamenyekanye mu ndirimbo nka Ujya Unkumbura, Komeza, Teamo n’izindi nyinshi, mu gihe umugabo we Ishimwe Clement atunganya umuziki mu nzu ya Kina Music.

Butera yabyaye uyu mwana w’umukobwa w’imfura ye tariki ya 21 Ugushyingo 2016, nyuma y’iminsi ijana n’irindwi (amezi atatu n’iminsi 15) asezeranye na Ishimwe Clement bari bamaze igihe bakundana.

Umwana wa Knowless arimo kwiga kugenda
Ishimwe Or Butera, umwana Knowless na Clement

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless yashyizeho ifoto y’umwana we ahagaze, asa nkurimo kwigishwa kugenda, maze iherekezwa n’amagambo agaragaza uburyo yishimiye uyu mwana, ndetse ashimira na se Ishimwe Clement wamufashije kwibaruka

Butera Or yatangiye kwigisha guhagarara no kugenda
Butera Or yatangiye kwigishwa guhagarara no kugenda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU