Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka ko twamuhuza n’umukunzi ufite gahunda, niba wumva ukeneye umukunzi, iyumvire ubuhamya bwe, kuko nawe akeneye umukunzi.

Uyu musore akeneye umukunzi



Muraho nitwa Kanimba jean luck, nkaba niga muri kaminuza y’u rwanda ishami
rya Huye nshaka umukobwa twaba inshuti ufite imyaka ibarirwa hagati ya 20-22, njyewe mfite 23.

Impamvu ngisha Inama ntago ari uko namubuze, ahubwo nabuze umukunzi ufite gahunda mu rukundo kandi uzi icyo urukundo rusaba, abo nabonye bose barahuzagurika bishakira amafaranga kandi n’akazi ndabona kuko niga muri Nursing muwa 2 nkaba ntararangiza, ndi muremure kandi simbyibushye (1.81m).

Dore ibyo umukobwa nshaka agomba kuba hujuje:

  1. Kuba akunda gusenga

2. Kuba aha agaciro urukundo

3. Kuba yiga cyangwa se yararangije byibuze secondaire

4. Kuba afite aho abarizwa(afite umuryango uzwi cyangwa se aba ahantu hazwi)

5. Kuba ari muremure ariko atari cyane

6. kuba azi icyo gukora kandi yubaha n’abandi bantu

7. Nshaka umugore uzi gusabana

N.B: Agomba kuba yujuje nibura 5/7 byibisabwa, Murakoze.

MUSORE CYANGWA MUKOBWA WIFUZA UMUKUNZI TWANDIKIRE AHA HAKURIKIRA MAZE TUGUSHAKIRE UMUKUNZI.

Website: www.touchrwanda.com

Facebook: Touch Rwanda

Email: Touchrwanda2017@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU