Bidasubirwaho ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryemerewe kwakira irushanwa ry’akarere ka Gatanu ZONE 5 rizatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi uyu mwaka wa 2017.

Binyuze mu ibaruwa isaba Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yandikiye ishyirahamwe rya Volleyball muri Africa (CAVB) isaba kuzakira irushanwa ry’akarere ka gatanu Zone 5, bidatinze rero ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyizwe ryakiriye ibaruwa iryemerera kuzakira irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu Zone 5 ritegura irushanwa ry’Africa.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo iyobowe n’umutoza Paul Bitoke imaze igihe kigera ku byumweri 3 irikwitegura iri rushanwa rya Zone 5 ryari ritaramenyekana igihugu rizaberamo.

Mukiganiro Umunyamakuru wa Touchrwanda.com yagiranye n’umutoza w’ungirije Nyirimana Fidele yadutangaje ko ikipe imeze naza.

Mukiganiro kirambuye yagize ati:

” Kugeza ubu ikipe imeze neza, kuko twatangiye imyitozo abakinnyi benshi muri bo bavuye mu kiruhuko cyane  abakina hanze, kugeza ubu icyatangiraga ni ukumenyerana kw’abakinnyi no kugarura ikipe igire igihaha, ubu rero bageze ku rwego rwiza kuburyo mu cyumweru gitaha ari ugutangira gukorera hamwe nka Equipe, ku buryo ibyumweru 2 ikipe izaba ihagaze neza.

Ubu abakinnyi bari bakiri benshi, kuko CAVB yari itarasubiza FRVB ko u Rwanda ruzakira Zone 5, ariko ubu ubwo byamenyekanye uyu munsi wo Kuwa Gatanu nibwo turibuze kugabanya abakinnyi dusigarane abashoboye abangombwa tuzakoresha mw’irushanwa. Kugeza  ubu abakinnyi ni 24 bazakuganywa mo 12.

Abakinnyi ni bamara ku gabanuka turahita dutangira umwiherero nko guhera kuwa mbere w’icyumweru gikurikira, ariko biraterwa n’amatariki y’irushanwa rizaberaho, kuko Minisiteri yatanze itegeko ry’uko ikipe y’igihugu izajya ikora umwiherero w’iminsi cumi n’itanu 15 gusa.

Umukinnyi Nelson Murangwa ameze neza, kuko yavunitse imvune mu ivi yoroheje, ubu wabonye ko arikujya mu kibuga agakina nta kibazo, i cyumweru gitaha araba y’amenyereye ameze neza.

Icyo nabwira abakunzi ba Volleyball yo mu Rwanda, ni uko volleyball ari umukino mwiza cyane ko dusigaye dufite n’abasore bawushoboye, icyo n’abambwira n’ ukuba hafi y’ikipe yabo y’uRwanda, cyane ko mu rwego rw’Afurika mu gihe gito tozakuba  tuyoboye ku buryo abantu bazajya baza bizeye  intsinzi ku kipe yabo. Ikindi  nuko n’abasaba kugirira ikipe yabo ikizere kuko imeze neza cyane gutsinda s’igitangaza kuba yatsinda muri Afurika, wenda urwego rw’isi nti turarugeraho kuko tukiri ku rwana n’urwa Afurika ariko naho ni mu gihe gito…”

Imyitozo y’ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Volleyball irakomeje, iri kubera kuri Petit stade amahoro ku masaha ya nimugoroba guhera saa kumi n’imwe n’igice.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU