Umuhanzikazi Young Grace akomeje kugenda agaragaza amarangamutima adasanzwe ku muhanzi Davis D byatumye abenshi bibaza icyihishe inyuma ku mubano wabo.

Young Grace akomeje kugenda atungura abantu kubera ukuntu adahwema kuza gushyigikira umuhanzi Davis D mu marushanwa ya Pggss arimo akenshi akaba agaragara yambaye ingofero yanditseho Biryogo kandi iri zina rikaba ryaramenyekanye cyane ku muhanzi Davis D kubera indirimbo yakunzwe cyane ari nayo yatumye amenyekana yise Biryogo.

Ubwo irushanwa rya Pggss ryaberaga mu karere ka Gicumbi uyu muhanzikazi akaba yaragaragaye ari kumwe n’umukobwa witwa Aline wamenyekanye kubera kujya mu mashusho y’indirimbo zitandukanye abenshi bemeza ko asigaye akundana na Davis gusa mugihe Davis yajyaga ku rubyiniro Young Grace akaba yaragaraje ibyishimo bidasanzwe byerekanye ko hari icyibyihishe inyuma.

Ubwo Davis D yarari ku rubyiniro Young Grace ibyishimo byari byamurenze

Mugitaramo cyakurikiyeho cya pggss cyabereye mu karere ka Ngoma Young Grace akaba naho yaragaragaye ari kumwe na Aline gusa igihe nabwo umuhanzi Davis D yageraga ku rubyiniro nabwo kwifata bikaba byaramunaniye ubundi agaragaza ko amushyigikiye.

Mu gitaramo cyabereye mu karere ka Ngoma naho Young Grace akaba yaragaragaje amarangamutima ye kuri Davis

Kuwa gatandatu ubwo iri rushanwa ryaberaga mu karere ka Rubavu umuhanzikazi Young Grace akaba yaragaragaye yaje gushyigikira umuhanzi Davis D yambaye ingofero yanditseho Biryogo nabwo ubwo Davis D yageraga ku rubyiniro Young Grace ibyishimo bikaba byaramurenze.

Ubwo Guma Guma yaberaga mu karere ka Rubavu Young Grace yari yabyambariye yaje gushyigikira Davis D

Nubwo bivugwa ko uyu mukobwa witwa Aline ariwe ukundana n’umuhanzi Davis gusa nanone urukundo Young Grace agaragariza uyu muhanzi bikaba bituma benshi bemeza ko yaba ari ukujijisha ahubwo Young Grace ariwe ukundana na Davis.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU