Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana, Yvan Driver yashyize hanze indi ndirimbo nshyashya yitwa “Aranzi Yesu,” ashimira Imana kubw’ibikorwa bitandukanye yamukoreye.

Gusengimana Yvan usanzwe ukoresha amazina ya Yvan Driver ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu njyana ya Gospel, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Mwukawera, Ubuntu, Niwe nahisemo n’izindi nyinshi cyane.

Gusengimana Yvan usanzwe ukoresha amazina ya Yvan Driver
Gusengimana Yvan ukoresha amazina ya Yvan Driver

Aganira na Touhchrwanda, Yvan yatubwiye ko indirimbo iyi ndirimbo ye yitwa Aranzi Yesu izafasha abantu bose bakunda guhimbaza, bakanakunda indirimbo zahimbiwe Imana muri rusange.

 

Yvan yagize ati “Iyi ni imwe mu ndirimbo nizeye neza ko izakora amateka akomeye mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana, kuko uburyo ikozemo ndetse n’ubutumwa burimo buzashimisha abakunzi banjye n’abakirisitu muri rusange, amashusho yayo araza vuba aha.”

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment ikaba yarakozwe na Producer Evydecks, 

KANDA HANO WUMVE ARANZI YESU YA YVAN DRIVER 

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU