Ikipe ya Manchester United yamaze gusezerera umukinnyi w’icyamamare Zlatan Ibrahimovic nyuma yuko amasezerano bari bafitanye arangiye.

Zlatan yasezerewe na Man United

Zlatan w’imyaka 35 akomoka mu gihugu Sweden akaba yarakinnye mu makipe akomeye nka PSG, Milan, Barcelona ndetse na Man United yasinyiye mu mwaka ushize.

Ubuyobozi bw’ikipe bwamaze gutangaza ko nta masezerano mashya Zlatan azasinya mu ikipe ya Man Utd, bavuga ko agiye kuhakorera imyitozo kugeza avuye mu mvune akabona kujya gushaka andi makipe.

Swedish striker Ibrahimovic suffered a cruciate ligament injury towards the end of last season

Zlatan yahembwaga ibihumbi 367,640 by’amayero ku cyumweru, akaba yari yarasinyanye na Man United amasezerano y’umwaka umwe.

He will continue to train at the club's Carrington training base as he recovers from injury

Ibrahimovic yatsindiye Man United ibitego 28 mbere yuko ajya mu mvune, ndetse ayifasha kwegukana ibikombe bya Europa League na The League Cup.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU