Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku izina rya Bruce Melody akomeje guhabwa urwamenyo kubwo kwifotoza yicaye mu ndege maze akabikwirakiza ku mbuga nkoranyambaga ze nkaho ari ubwambere agiye mu ndege.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku izina rya Bruce Melody a
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku izina rya Bruce Melody

Bruce Melody ukunzwe cyane mu ndirimbo Ikinya irimo guca ibintu hirya no hino mu Rwanda akunze kwifotoza yicaye mu ndege imbere maze akabishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, nyamara abakunzi be baramuseka cyane kuko bahita bamufata nk’umuntu wifitemo ubuturage byinshi.

Ubwambere yifotoza yicaye mu ndege ubona ko abyishimiye cyane yari yerekeje muri Kenya ku butumire bwa Coke Studio, yongera kwifotoza yishimiye kwicara mu ndege ubwo yerekezaga I Lagos mu minsi ishize, ibi byatumye bamwe mu bakunzi be baganiriye na Touchrwanda bagaragaza ko ari ibintu bamugayira cyane.

Abafana bakomeje guseka Bruce Melody wifotoreza mu ndege nkuyibonye mbere
Abafana bakomeje guseka Bruce Melody wifotoreza mu ndege nkuyibonye mbere

Umwe mu bafana ba Bruce Melody aganira na Touchrwanda yagize ati “Melody akunze kwifotoza yicaye mu ndege yanabyishimiye cyane ukagira ngo ni ubwambere ayikandagijemo ikirenge, nonese mwari mwabona abahanzi bakomeye bifotoreza mu ndege zitari Private Jet babyishimiye cyane, biriya hari icyo bitwereka kuko niba abandi bahanzi nyarwanda berekeza hanze ntihagaragare ifoto bicaye mu ndege nuko baba babifashe nk’ibintu bisanzwe, ariko umenya Melody we abifata nk’ibitangaza.”

Bamwe mu bakunzi ba Bruce Melody bati "Umenya kujya mu ndege abifata nk’ibitangaza"
Bamwe mu bakunzi ba Bruce Melody bati “Umenya kujya mu ndege abifata nk’ibitangaza”

Tubibutse ko Melody werekeje I Lagos amaze kubonana n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Falz ndetse akaba yarasuye televiziyo ya MTV, na Trace.

Melody uri I Lagos amaze kubonana n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Falz
Melody uri I Lagos amaze kubonana n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Falz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU