Uko bwije nuko bukeye niko mu Rwanda umuziki ugenda utera imbere ndetse bamwe mu bahanzikazi nyarwanda bakagenda bashaka gukoresha uburanga bwabo ndetse n’imiterere y’umubiri wabo kugirango bamenyekane.



Fearless

Uyu muhanzi umaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda akenshi akaba yaragiye akoresha iturufu yo kwambara imyambaro igaragaza imiterere y’umubiri we kugira ngo amenyekane nyamara bikaza kurangira atageze kuntego yari yihaye.

Marina

Uyu muhanzikazi ubusanzwe ufashwa na Uncle Austin gusa akaba ataramara igihe kinini muri muzika nyarwanda akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye yitwa To Much ndetse akaba aherutse gushyira hanze indirimbo ye yise Bikakubera uyu muhanzikazi nawe akaba yaremezaga ko bitewe n’uburanga afite bitazatinda kugira ngo amenyekane nyamara uko iminsi ishira akaba ariko ari kugenda yibagirana.

Gihozo

Uyu muhanzikazi ugitangira umuziki ndetse weruye akavuga ko we imiterere ye ndetse n’uburanga bwe bizamufasha kumenyekana nyamara guhera igihe yabivugiye kugeza iyi saha akaba ntakintu gitangaje yari yagaragaza.



Tony Unique

Tony Unique n’umwe mu bahanzikazi bazamutse neza ndetse anamenyekana cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Sawa Sawa,Vuba yakoranye na Jay Polly ndetse na Nzajyahe uyu muhanzi kubera kubona atangiye kumenyekana mugihe gito byamuteye gutangira kumva ko urwego yashakaga yarugezeho dore ko nawe yemezaga ko uburanga bwe bufite byinshi bumufasha gusa nawe kuri ubu ukaba utamenya aho yaburiye.

Tete Roca

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo Ndabaza ndetse akaba yaragiye avugwaho byinshi bitandukanye nko kumyambarire ye ndetse no kuba yarigeze kubeshya ko ari u rukundo n’umuhanzi w’umunyamerika Sean Paul gusa uyu muhanzi nawe kuri ubu abenshi bakaba bibaza aho yaburiye.

Sacha

Uyu Muhanzikazi yinjiye mu buhanzi anavugwa muri Showbiz Nyarwanda igihe yari ari mu rukundo na  Nizzo wo muri Urban Boyz. Yakoze indirimbo yitwa “NSOBANURIRA”. Kuba ari mu rukundo na Nizzo, kuba yarakundaga imyambarire idasanzwe isa n’imwambika ubusa, byatumye amenyekana vuba cyane nubwo atakoze indirimbo nyinshi; gusa nanone uko yamenyekanye vuba vuba ni nako yazimye mu kanya nk’ako guhumbya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU