Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, Adrien Misigaro n’abandi bahanzi bakomeye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye mu gitaramo gikomeye cyiswe “Ntacyo nzaba Live concert” cyabereye muri Serena Hotel.

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka

Ntacyo Nzaba Live Concert  cyari igitaramo cya Adrien Misigaro umaze imyaka 7 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yakoranye n’abahanzi bakomeye mu njyana ya Gospel barimo Patient Bizimana, Israel Mbonyi n’abandi benshi.

Iki gitaramo cyiri mu byitabiriwe cyane kuko mu nyubako ya Serena hari hakubise huzuye urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zose bifuzaga kubona imbona nkubone Adrien Misigaro abataramira.

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka
Miss Honoline uzwi nka Igisabo yari yafashijwe cyane

Abahanzi bakizamuka barimo nka Sam, Rene Patrick, n’itsinda ry’abana batsinze mu irushanwa ‘Urugero music talent’ nibo babanje kuririmba muri iki gitaramo bashyushya abantu.

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka

Adrien Misigaro niwe muhanzi wabimburiye abakomeye bitabiriye iki gitaramo maze asa nkutanga ikaze ku bantu ahita abaririmbira indirimbo ze zirimo “Twarahuye”, “Nkwite nde” yafatanyije na Meddy, “Mfite ibyiringiro” n’izindi zinyuranye.

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka

Patient Bizimana nawe umaze kubaka izina mu njyana ya Gospel niwe muhanzi wakurikiye Adrien maze aririmba indirimbo ze zirimo “Andyohera cyane”, “Ubwo buntu” asoreza ku ndirimbo yitwa “Menye neza”.

Israel Mbonyi wubatse ikibanza mu mitima ya benshi yakurikiye Patient maze aririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ateganya gushyira hanze yitwa “Intashyo” aho yatangaje ko azayimurika ku mugaragaro tariki 10 Ukuboza 2017.

Uretse izo ndirimbo ziri kuri iyo Alubumu, Israel yaririmbye izindi ndirimbo abantu bamumenyeho zirimo “Number one”, “Ku migezi”, “Amaraso”, “Ku marembo y’ijuru”, “Sinzibagirwa” na “Nzi ibyo nibwira”.

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’amateka

Mbere yuko igitaramo gisozwa, Adrien yagarutse ku rubyiniriro maze arongera ashimira abantu bose bamufashije ndetse anaririmba izindi ndirimbo ebyiri, ahabwa n’impano y’ifoto ye.

PHOTO:Rwandamagazine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU