Muvunyi Aime wiyise Aime Bluestone mu buhanzi nyuma y’igihe kitari gito abarizwa muri Incredible, kuri ubu ari mu biganiro na Kiwundo Entertainment irimo gufasha abahanzi banyuranye kandi bakomeye.

Aime Bluestone  ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana zitandukanye nka RnB/Pop, Afrobeat n’izindi, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Mumporeze, Mbeshya, Nudahinduka, Gutyo n’izindi zinyuranye.

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Bluestone n’itsinda rya Incredible batakivuga rumwe, ndetse ngo ashobora kuba yarirukanywemo.

Muvunyi Aime wiyise Aime Bluestone ntacana uwaka na Incredible
Muvunyi Aime wiyise Aime Bluestone ntagicana uwaka na Incredible

Mu kiganiro Aime yagiranye na Touchrwanda yavuze ko we ntakibazo afitanye na Incredible gusa umuyobozi wa Incredible Bagenzi Bernard we arahamya ko uyu muhanzi atakibarizwa mu itsinda ryabo, aya makimbirane yose akaba yaraje nyuma ya Guma Guma.

Amakuru agera kuri Touchrwanda yizewe ni uko itsinda rya Kiwundo riri mu biganiro na Aime Bluestone kugira ngo barebe uburyo bamusinyisha akaba umwe mu bahanzi bayo cyane ko Incredible itacyemera ko ari umwe mu bahanzi bayo.

Aime Bluestone ari mu biganiro na Kiwundo Entertainment
Aime Bluestone ari mu biganiro na Kiwundo Entertainment

Iri tsinda rya Kiwundo ubusanzwe ryakoreraga muri Uganda cyane gusa rikomeje kwagura amarembo mu bahanzi nyarwanda, dore ko kuri ubu harimo kubarizwamo Diplomate, Spax, Rabadaba, Vampino, Miss Erica n’abandi banyuranye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU