Abakinnyi ba BEACH VOLLEY bitegura guhagararira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga akomeje umwiherero mu rwego rwo kwitegura iyi mikino..

Amakipe azajya gukina Beach Volley akomeje imyiteguro

Amakipe 2 y’abakobwa bakina BeachVolley  agizwe n’abakinnyi  4 aribo VALENTINE na PENELOPE bamaze iminsi mu myitozo ubu bari kumwe na bakuru babo batsindiye itike yo guhagararira umugabane wa Afrika mu gikombe cy’isi mu mukino w’intoki wa Volleybeach, abo bakinnyi ni  DENYSE na CHARLOTTE.

Valentine na Penelope Bazajya mu mikino ya Commonwealth youth games izabera mu gihugu cya Bahamas tariki ya 16-25 nyakanga 2017.
Denyse na Charlotte nabo bazajya mu gikombe cy’isi(senior) kizabera muri Autriche/ Vienna i tariki ya 27nyakanga na 06 kanama 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU