Gatsinzi Emery benshi bamenye ku izina rya Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze y’igihugu amaze kuhubaka izina ridasanzwe.

Riderman benshi bamumenye mu ndirimbo nka GOOMS, Induru, Nkwite nde, Inzozi mbi zabo, Igihano, Uranyuzuza yakoranye n’abahanzi bo muri Touch Entertainment n’izindi nyinshi.

Uyu muraperi niwe muhanzi wegukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3 ndetse akaba yaragiye yegukana n’ibindi bihembo binyuranye birimo na Salax Awards.

Riderman niwe muhanzi wegukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3
Riderman niwe muhanzi wegukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3

Riderman uherutse gukorera igitaramo gikomeye mu bushinwa iyo ubonye amafoto ye ya kera ataramamara cyane ukanitegereza amafoto ye yo muri iyi minsi usanga harimo itandukaniro ridahambaye.

Ahanini Riderman yahindutse ku mutwe we, kuko kuri ubu afite imisatsi ya Dread, gusa ahandi hose biragaragara ko atagize impinduka nyinshi ugereranyije n’abandi bahanzi nyarwanda.

Riderman kuri ubu afite Dread
Riderman kuri ubu afite Dread

Aya ni amwe mu mafoto ya Riderman utigeze ubona

Riderman ahagararanye n'umuraperi Danny Nanone
Riderman ahagararanye n’umuraperi Danny Nanone
Riderman yiyicariye ku mazi arimo gutekereza
Riderman yiyicariye ku mazi arimo gutekereza
Riderman atarashyiraho imisatsi ya Dread nuko yari ameze
Riderman atarashyiraho imisatsi ya Dread nuko yari ameze
Riderman ari hanze y'igihugu
Riderman ari hanze y’igihugu
Knowless ari kumwe na Riderman
Knowless ari kumwe na Riderman
Riderman yafashije cyane umuhanzikazi Queen Cha
Riderman yafashije cyane umuhanzikazi Queen Cha
Riderman watwaye PGGSS3 yicaranye na Tom Close watwaye PGGSS1
Riderman watwaye PGGSS3 yicaranye na Tom Close watwaye PGGSS1

Kuva kera, Riderman yakundaga kwambara inkweto za Timber
Kuva kera, Riderman yakundaga kwambara inkweto za Timber
Amafoto ya Riderman utigeze ubona
Riderman ari kumwe na Jean Paul wamenyekanye cyane mu gufotora

Amafoto ya Riderman utigeze ubona

Umuraperi Riderman arakunzwe cyane mu Rwanda
Umuraperi Riderman arakunzwe cyane mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU