Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melody abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yaricaye mu ndege.

Umuhanzi Bruce Melody nyuma y’igihe abarizwa mu gihugu cya Nigeria aho yari agiye kunoza amasezerano afitanye na Coca Cola ndetse akaba yaranatangazaga ko azavayo azamuye urwego rwe rwa muzika.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagaragaje ibyishimo yatewe no kwicara mu ndege aho yavugaga ko bitumvikana kubona umwana w’i Kanombe yicara mu myanya y’icyubahiro mu ndege.

Uyu muhanzi ibyishimo akomeje kugenda agaragaza byo kuba yaricaye mu ndege kuriwe bikaba bigaragara ko ibi bihe atazabyibagirwa kuko ari amateka kuriwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU