Umuhanzi Muneza Christophe ukoresha izina rya Christopher mu buhanzi ararira ayo kwarika kubw’amafaranga yahaye abafana kugira ngo bamushyigikire mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

Umuhanzi nyarwanda Muneza Christophe
Umuhanzi nyarwanda Muneza Christophe

Muri iri rushanwa havuzwemo cyane imigambi mibi y’abahanzi bagura abafana kugira ngo basebye bagenzi babo, maze hatangira kubaho guhatana kudasanzwe.

Umuhanzi Muneza we ibyamubayeho I Gicumbi ni agahomamunwa kuko yaratutswe cyane arandagazwa, bituma afata ingamba nshya nawe zo kugura abafana kugira ngo ahangane na bagenzi nkuko abyiyemerera.

Christopher ukunzwe cyane aremera ko yaguraga abafana mu irushanwa rya Guma Guma
Christopher ukunzwe cyane aremera ko yaguraga abafana mu irushanwa rya Guma Guma
Kubw'umujinya yatewe na bagenzi be byatumye nawe ahumuka aha amafaranga abafana
Kubw’umujinya yatewe na bagenzi be byatumye nawe ahumuka aha amafaranga abafana

Christopher ababajwe n’amafaranga yahaye abafana yizeye ko azegukana igikombe bikarangira atwaye umwanya wa kabiri.

Nkuko yabyemereye umunyamakuru wa Touchrwanda ngo bitewe n’umujinya yatewe n’abafana bamutukiye I Gicumbi byatumye nawe ahitamo kugura abafana kugira ngo bamufashe guhangana n’abanzi yari afite.

Araririra mu myotsi nyuma yo kutegukana igikombe kandi yarashoje menshi
Araririra mu myotsi nyuma yo kutegukana igikombe kandi yarashoye menshi

Umusaruro Christopher yari yiteze ntago yawubonye kuko yatahanye umwanya wa kabiri anahabwa amafaranga yenda kungana nayo yashoye mu bafana be.

Amafaranga yegukanye mu irushanwa yenda kungana nayo yahaye abafana
Amafaranga yegukanye mu irushanwa yenda kungana nayo yahaye abafana

Kanda hano wumve uburyo Christopher yaguze abafana kubera umujinya yatewe n’abahanzi bagenzi be baguze abafana kugira ngo atukwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU