Umuhanzi Diamond Platnumz n’umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga uyu muhanzi akaba ashinjwa gushishura indirimbo y’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Davido.

Diamond Platnumz nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise Eneka iyi ndirimbo akaba ashinjwa kuba yarashishuye indirimbo ya Davido yitwa Fall dore ko izi ndirimbo zicurangitse kimwe.

Nkuko Producer utunganya indirimbo muri Wassafi record witwa Lizer ari nawe wakoze iyi ndirimbo yabitangaje akaba yatangaje ko izi ndirimbo koko zijya gusa ariko zidahuye neza.

Akaba yabitangaje muri aya magambo “Nkuko tubizi muri muzika buri gice kigira injyana yacyo ishobora kuba Zouk cyangwa ikaba Reggae izi njyana zombi uko zicurangika zijya gusa ndetse no muri Jazz hari aho ujya kumva bigiye gucurangika kimwe nkaba nagiraga ngo numvishe abantu ko injyana yizi ndirimbo zombi ziri muri afro-beat iyi njyana ikaba yaraturutse munjyana z’abanyamerika zizwi nka Crunk na Trap rero muburyo bwo gukora afro-beat nziza igezweho hari ibicurangisho ukoresha uzumva mu ndirimbo nka Fall ya Davido, mu ndirimbo za Selebobo no mu ndirimbo za Tekno iyo ubikoresheje wumva mu ndirimbo harimo aho bigiye gucurangika kimwe ariko Fall ya Davido na Eneka ya Diamond ntago ari kimwe”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU