Umuhanzi Ds Men wahoze muri FDRL akaza kuyivamo agahita yinjira muri muzika aremeza ko ari umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ugiye kuzamura iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Ds Men wahoze muri FDRL yinjiye muri muzika
Ds Men wahoze muri FDRL yinjiye muri muzika

Uyu musore yakoze indirimbo zitandukanye zirimo nka Kweli, Ingabo z’u Rwanda yakoranye n’intore Jabba Star, Illuminati yakoranye n’umuraperi Bulldog hamwe na Niyorick n’izindi nyinshi.

Uyu musore arimo kugenda akorana n'abahanzi nyarwanda bakomeye
Uyu musore arimo kugenda akorana n’abahanzi nyarwanda bakomeye

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Ds Men yavuze urugendo rukomeye yanyuzemo kugira ngo ave muri FDRL maze yinjire muri Muzika.

Ds Men yagize ati “ntago byari byoroshye kugira ngo umuntu abone uko yikura muri FDRL kuko hariya twakoraga imirimo ivunanye bamwe ugasanga turimo gutozwa kurasa, abandi bakikworezwa imbunda ziremereye cyane k’uburyo washakaga uko wabavamo ukabibura dore ko akenshi banatubwiraga ko mu Rwanda nta mahoro ahari, gusa mu ndirimbo nshyashya nashyize hanze yitwa Ingabo z’u Rwanda ndashima cyane umusanzu abasirikare b’igihugu batanze kugira ngo tugere ku iterambere rihambaye muri Africa ndetse tugire n’amahoro asesuye atuma n’amahanga atwitabaza.”

Ds Men yasobanuye byinshi ku rugendo rwe ava muri FDRL
Ds Men yasobanuye byinshi ku rugendo rwe ava muri FDRL

Yakomeje avuga ko kuva bava muri FDLR bagenzi be bahise bajya mu mirimo itandukanye kuko basanze mu Rwanda ari amahoro, maze nawe ahitamo kuba umuhanzi kugira ngo abonereho no gushimira ingabo z’igihugu zikomeje guteza imbere u Rwanda.

Kanda hano wumve Iby’urugendo rwa Ds Men ava muri FLDR

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA Y’UYU MUHANZI

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU