Uko bukeye uko bwije muri Muzika nyarwanda hagenda havuka impano nshyashya ziza gutera ingabo mu bitugu bakuru babo kugira ngo babafashe kubaka muzika nyarwanda

Umuhanzikazi Evanny aremeza ko azanye imbaraga zidasanzwe muri muzika
Umuhanzikazi Evanny aremeza ko azanye imbaraga zidasanzwe muri muzika

Umuhanzikazi Evanny ni umwe mu bakobwa bashya mu ruhando rwa Muzika nyarwanda wemeza ko azanye impinduka zidasanzwe muri Muzika.

Evanny kugeza ubu afite indirimbo imwe yitwa Hitamo akaba ariyo yinjiranye muri Muzika, ndetse akaba ateganya gukora amashusho yayo hanyuma akabona gukora izindi ndirimbo zitandukanye.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Evanny yatubwiye ko agiye gutanga umusanzu we mu guteza imbere Muzika nyarwanda kugira ngo irusheho kwamamara no hanze y’igihugu.

Kuba ari mushya ngo ni bimwe mu bizamutera imbaraga kuko ngo agiye kurebera kuri bakuru be kugira ngo abigireho byinshi

Kanda hano wumve Hitamo ya Evanny

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU