Umuhanzi Yvan Driver uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa “Aranzi Yesu.”

Umuhanzi Yvan Driver uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Umuhanzi Yvan Driver uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Yvan ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zahimbiwe Imana ukomeje gukundwa na benshi bitewe n’ubutumwa atanga mu bihangano bye.

Uyu musore mu minsi ishize nibwo yasohoye Audio y’iyi ndirimbo yitwa Aranzi Yesu avugamo uburyo Yesu yamukoreye ibitangaza bidasanzwe akaboneraho no gushishikariza buri umwe wese kuyoboka umwami n’umukiza wacu Yesu Kristu kuko ariwe rufunguzo ruzatugeza mu ijuru.

Yvan Driver aravuga uburyo Yesu yamukoreye ibitangaza
Yvan Driver aravuga uburyo Yesu yamukoreye ibitangaza

Kuri ubu Yvan nyuma yuko abantu benshi bamwokeje igitutu cyo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo birangiye ayashyize hanze kugira ngo akomeze agaragaze umurava n’umuhate afite wo gukorera Imana

Amashusho y'indirimbo Aranzi Yesu ya Yvan Driver yageze hanze
Amashusho y’indirimbo Aranzi Yesu ya Yvan Driver yageze hanze

Kanda hano urebe Aranzi Yesu ya Yvan Driver

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU