Umuraperi Green P nyuma yigihe kinini abakunzi bibihangano bye bibaza ibyo yaba ahugiyemo yongeye gutaramira abakunzi be ndetse yongera no kwerekana ubudahangarwa uyu muhanzi afite muri Hip Hop yo mu Rwanda.

Rukundo Elia wamenyekanye nka Green P uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nyuma yigihe kinini abakunzi be bibaza ibyo ahugiyemo dore ko ataherukaga kugaragara mu bitaramo bitandukanye uyu muhanzi kuri uyu wa Gatandatu akaba yarataramiye abakunzi be ahitwa muri Star Shine Tonight Kagugu hazwi nko kwa Sikitu.

Green P akaba yatangarije Touchrwanda ko hari byinshi yarafite yarahugiyemo gusa kuri ubu akaba afite indirimbo nshyashya yitwa GangStarFarai ndetse akaba yadutangarije ko agiye kwita mu kwegera abakunzi be hirya no hino mu gihugu abakorera ibitaramo kugirango yongere abamvishe uburyohe bwa Hip Hop yumwimerere ngo dore ko abayikoraga bose bamaze kuyica.

Irebere amwe mu mafoto yaranze igitaramo Green P yakoreye muri Star Shine Tonight Kagugu

Mc TFB umwe mu ba Mc bari kuzamuka neza niwe wayoboye iki gitaramo
Young Jay umwe mu bahanzi bari kuzamuka niwe wabanje ku rubyiniro
Abakunzi ba Hip Hop batunguwe na Hip Hop yumwimerere ya Young Jay 
Mbere yuko Green P aza ku rubyiniro Mc TFB yabanje gusetsa abari bitabiriye igitaramo
Green P mu ndirimbo ze zitandukanye yashimishije abari bitabiriye igitaramo
Green P mu ndirimbo ye Zunguza nawe yabyinnye karahava

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU