Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari yakinnye n’ikipe ya Taifa Stars ya Tanzaniya, umukino ukaba urangiye amakipe yombi anganyije.

Uyu wari umukino ubanza mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kizabera muri Kenya, ukaba wabereye i Mwanza muri Tanzaniya kuri CCM Kirumba Stadium.

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio ku munota wa 18 cyatumye Amavubi anganya igitego kimwe kuri kimwe n’ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Igitego kimwe rukumbi cy'Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio
Igitego kimwe rukumbi cy’Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio

Igitego cyo kwishyura cya Tanzaniya cyabonetse ku munota wa 35 gitsinzwe na Himid Mao kuri Penaliti yaturutse ku ikosa ry’umusifuzi wo ku ruhande wemeje ko myugariro Mambo yakoze umupira n’ukuboko nyamara ataribyo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinirwa i Kigali tariki 22 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU