Ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Volleyball mu Bagabo irigukina imikino ya zone 5 irikubera mu Rwanda guhera kuwa gatandatu 22 nyakanga kuri Petit stade amahoro i Remera, iraza gukina umukino uyu munsi n’ikipe ya Kenya.



Ikipe y’igihugu y’uRwanda imaze gutsinda imikino 2 mu irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu,nyuma yogukina umukino wa mbere n’ikipe ya Sudani y’epho, uRwanda rugatsinda uyu mukino byoroshye, wari umukino wa mbere ku makipe yombi, sudan y’epfo n’uRwanda.

Ku munsi w’ejo hashize ikipe y’uRwanda yakinnye umukino wa kabiri n’ikipe ya Uganda yari yaraye ikinnye umukino wambere n’ikipe ya Kenya, Uganda uyitsinda amaseti 3 kuri 2 y’ikipe ya Kenya, ikipe ya Kenya irakina umukino n’ikipe y’uRwanda uyu munsi ni mugoroba nyuma y’akazi.

Uyu mukino urabanzirizwa n’umukino w’ikipe y’igihugu ya Sudan y’epfo imaze gutsindwa imikino yose, irakina n’ikipe ya Uganda, Urwanda  nirutsinda uyu mukino wa Kenya biraruhesha kuba iyambere mu makipe ahagarariye ibihugu byo mu karere ka gatanu zone 5.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU