Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bakobwa yariyagiye gukina imikino y’akarere ka gatanu Zone 5 yaberaga mu gihugu cya Kenya uRwanda rwatashye amaramasa.

Umunsi w’ejo hashize ku i tariki 29 nyakanga 2017 i saa kumi n’imwe za nimugoroba (17h00) nibwo ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Volleyball mu bakobwa yakinaga umukino wa nyuma wayihuzaga n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu marushanwa y’akarere ka Gatanu zone V nyuma y’imyaka isaga 5 ikipe y’uRwanda ya Volleyball mu bakobwa itabaho.

Ikipe y’uRwanda yarishyigikiwe n’abafana

Ikipe y’uRwanda yakinnye umukino wa mbere n’ikipe y’igihugu ya Egypt iyitsinda amaseti 3 kuri 1 y’uRwanda, mu irushanwa harimo amakipe 4 ariyo uRwanda,Kenya,Uganda na Egypt.

L’image contient peut-être : 2 personnes, personnes qui pratiquent un sport et terrain de basketballUmukino wahuzaga ikipe y’uRwanda n’ikipe ya Uganda, umukino wabereye mu nzu y’ imikino ya Kasarani (Kasarani Gymnasium), ikipe y’ u Rwanda niyo yabanje gutsinda amaseti abiri ya mbere, aho iya mbere aba bakobwa bayegukanye ku manota 25-23, naho iya kabiri bayitsinda bafite 25-19. Kugeza aha, U Rwanda rwasabwaga gutsinda iseti imwe kugirango rwegukane intsinzi.

L’image contient peut-être : 1 personne, pratique un sport et terrain de basketballUmukino waje guhindura isura guhera ku iseti ya gatatu aho Uganda yongereye ingufu, igabanya amakosa, birangira itsinze iseti ya mbere yabo ku manota 16-25. Iseti ya kane y’ umukino abakobwa b’u Rwanda bazamuye ingufu, bazamuka mu manota ariko nabwo birangira Uganda itwaye iseti ya kabiri yabo ku manota 23-25.

Hahise hakurikiraho iseti ya gatanu yo kwikiranura y’ amanota 15, mu seti ya nyuma, Uganda yinjiye mu mukino mbere bageza amanota 9-4 y’u Rwanda Uganda ikomeza kuzamuka itsinda uRwanda ku manota 15-9 y’uRwanda. Kenya yaje kwegukana intsinzi bityo yizera ko izajya mu mikino y’ igikombe cya Afrika.

coaches advisingMu yindi mikino umukino wa mbere uRwanda rwakinnye kuwa Gatanu, rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-1 (18-25; 25-21; 23-25; 20-25), bongera gutsindwa na Kenya amaseti 3-0 (12-25, 15-25, 12-25).

Kenya yatsinze imikino yayo yose, Misiri itsinda imikino ibiri, Uganda itsinda umukino umwe, niyo makipe 3 yizeye itike y’ igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Cameroon mu kwezi ku kwakira muri 2017 mu murwa mukuru Yaounde.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU