Amakipe 21 niyo azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations), iyi ni imikino ihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’i Burasirazuba.

Imikino ya FEASSA izabera mu mujyi wa Gulu, mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda, abakinnyi b’u Rwanda bakaba bazahaguruka I Kigali tariki 15 kanama 2017 berekeza muri iyo mikino mu gihugu cya Uganda.

Image result for FEASSA

Dore amakipe azahagararira u Rwanda muri iyo mikino :
FOOTBALL(abakobwa) : abakinnyi 60 GS Remera-Rukoma (Kamonyi) ES Mutunda (Huye) GS Kabusunzu (Nyarugenge)
FOOTBALL (abahungu) : abakinnyi 40 Lycée de Kigali (Nyarugenge) Col. Karambi (Ruhango)
VOLLEYBALL (abakobwa) : abakinnyi 24  St Aloys (Rwamagana) GS Indangaburezi (Ruhango)
VOLLEYBALL (abahungu) : abakinnyi 36 PS Karubanda (Huye) St Joseph (Muhanga) Rusumo HS (Kirehe)

BASKETBALL (abakobwa) : abakinnyi 24 LDK (Nyarugenge) Col. Gisenyi (Rubavu)

BASKETBALL (abahungu) : abakinnyi 36 APE Rugunga (Nyarugenge) ETENI (Rubavu) PS Baptiste (Huye)

HANDBALL (abakobwa) : abakinnyi 28 AIP Hanika (Ruhango) APEGA Gahengeri (Rwamagana)

HANDBALL abahungu : abakinnyi 28 ESEKI (Ruhango) ADEGI Gituza (Gatsibo)
NETBALL (abakobwa) : abakinnyi 14 GS Gahini (Kayonza)

RUGBY (abahungu) : abakinnyi 12 Col. Ste trinité (Ruhango)

Muri TENNIS yo ku butaka
Hazagenda abakinnyi 12, muri bo 10 biga kuri IPRC Kicukiro. Muri TENNIS yo ku meza (table tennis) Hazagenda abakinnyi 12 (abahungu 8 n’abakobwa 4) : kuri abo banyeshuri 12, 11 bose biga kuri GS Ririma. Mu mukino wo koga (SWIMMING) Hazagenda abakinnyi 17 (abakobwa 4 n’abahungu 13)
Mu mukino ngororamubiri (ATHLETICS) Hazagenda abakobwa 10 hamwe n’abahungu 10
Muri iyi mikino izabera i Gulu hafi ya Sudani y’Amajyepfo, ibihugu byose byo muri EAC byamaze kwemeza ko biziyitabira usibye igihugu cya Tanzania hamwe Zanzibar.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU