Mukasine Asinah ukoresha izina rya Asinah Erra mu buhanzi yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro bitewe n’imyambarire yagaragaye yambaye mu ndirimbo ye nshyashya yitwa Gimme Love.

Asinah ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda baririmba injyana ya Dancehall, gusa benshi bamumenye ubwo yakundanaga n’umuraperi Riderman mu myaka yashize.

Uyu mukobwa azwiho gutigisa murandasi kubw’amafoto akunze kugenda ashyira hanze agatuma abantu bavugishwa cyane, aho twavuga nko mu minsi ishize ubwo hagaragaye ifoto yambaye ikariso yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Kuri ubu, Asinah yongeye gutuma abantu bavugishwa kubera imyambarire yiganje mu mashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa Gimme Love.

Muri iyi ndirimbo Asinah yagaragaye yambaye imyambaro migufi irimo agakabutura gafunguye imashini, n’inkweto ndende yirengejeho ikote rifite ubwoya bwinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU