Inzu yanyuma umuraperi Tupac Shakur yari atuyemo mbere y’uko yitaba imana mu mwaka wa 1996, ihereye i San Fernando Valley muri Leta ya california yashyizwe  ku isiko ku madolari ya Amerika angana na miliyoni 2.65.

Tupac Shakur



Nyuma y’imyaka irenga 20 ishize uraperi w’icyamamare 2 Pac Shakur yitabye Imana izina rye riracyari mu mitwe ya benshi ndetse kuri ubu inzu ye yanyuma yabagamo ikaba iri ku isoko aho irimo gupiganirwa na benshi bifuza kuyigura, higanjemo cyane abakunzi b’umuziki we.

Inside Tupac House

Uyu muhanzi wakoze indirimbo yise Dear mama ikaza gukundwa na benshi kuri ino si dutuyeho akaza no gufungwa igihe kitari gito muri gereza akaza kuyivamo mu 1995 aho yahise atangira gukodesha iyi nybako iherereye muri California mu gace kitwa San Ferando Valley, nyuma agatangira ndetse no gushaka kuyigura mbere yuko yitaba Imana nkuko tubikesha igitangazamakuru TMZ.



inyandiko ya Tupac

Iyi nzu igizwe n’ibyumba bitandatu byo kuraramo hakiyongeraho n’ibindi bintu byinshi byashyizwemo nk’urwibutso kugira ngo bajye bibuka uyu muhanzi. Iyi nzu rero biravugwa ko izagurishwa miliyoni 2.65 z’amadorari.

Ibigize inzu ya Tupac

2Pac House



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU