Umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Ambwene Allen Yessayah uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya AY aritegura kurushingana n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Remmy bamaze igihe bakundana.

AY yamenyekanye cyane mu ndirimbo Zigo yakoranye n’icyamamare Diamond Platnumz ndetse akaba yaratwaye ibihembo bikomeye nka Channel O Music Video Award.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 nyakanga 2017, AY yahamije ko yiteguye kubana n’umukunzi we w’umunyarwandakazi witwa Remmy maze atera ivi hasi amwambika impeta imbere y’inshuti ze.

AY yambitse impeta umunyarwandakazi Remmy bitegura kubana
AY yambitse impeta umunyarwandakazi Remmy bitegura kubana



AY yambitse impeta umunyarwandakazi Remmy bitegura kubana

Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2008, ariko bakomeza kubigira ibanga rikomeye k’uburyo byamenyekanye mu mpera z’umwaka wa 2016 ubwo uyu mukobwa yari yagize isabukuru y’amavuko maze AY akandika ubutumwa bwigajemo amagambo y’urukundo ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza kugubwa neza.

A.Y w’imyaka 36 asanzwe ari mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira kuko na we afite inkomoko mu Rwanda , nyina yari Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunya-Tanzaniya wuzuye uvuka ahitwa Mbeya.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY

Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY



Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY



Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY



Amafoto agaragaza uburanga bwa Remmy, umunyarwandakazi Remmy ugiye kwibanira na AY

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU