Umukobwa w’imyaka 36 y’amavuko ukora akazi k’uburaya yitwa Katherine Obenewaa akaba akomoka muri Ghana, yagiye kwicuza mu rusengero nyuma yo gutangaza ko amaze kwica abagabo 100 kubera impamvu zitandukanye.

Katherine Obenewaa ukomoka muri Ghana wishe abagabo 100

Uyu mukobwa atangaza ko mu abagabo 100 yishe harimo 70 batazi gukora imibonano mpuzabitsina neza,  akavuga kandi ko nyuma yaje kumenya ko ari ibitambo yatangaga kugirango arusheho kwinjiza amafaranga menshi ayakuye mu buraya.

Katherine Obenewaa akaba yaratangaje ko icyatumye yinjira mu mwuga w’uburaya bwa mbere ari uko ababyeyi be bari bakennye cyane, aribyo byatumye aba indaya kugirango abashe kubafasha mu buzima bwabo.


Obenewaa avuga kandi ko yatangiye akora uburaya busanzwe ku mihanda ariko abagabo bakamukundira uburanga bwe, nyuma aza guhura n’umugore wari umenyereye mu mwuga w’uburaya mpuzamahanga,  icyo gihe atangira kumukoresha amuha abakiriya b’abagabo, muri uko kumukoresha ari naho yagiye agira akamenyero mu busambanyi ndetse arushaho gukundwa cyane ariko ntamenye impamvu ibitera.

Nyuma uwo mugore yaje kumusinyisha amasezerano yo gukorera uburaya mu bihugu byo hanze, ibyo bihugu akaba ari naho yakoreye uburaya cyane, akorera mu bihugu birenga 100 hirya no hino ku isi.

Buri mugabo basambanaga yararangizaga akamwica ariko muri uko kumwica ntashobore kuba yakwibaza impamvu ibimuteye, gusa yashidukaga yarangije kubikora. Mu kujya kwicuza mu rusengero yabwiwe ko byari ibitambo yatangaga kugirango arusheho gukira ndetse no gukundwa.

Atangaza ko muri ubwo buraya yakuyemo amafaranga menshi cyane, aho yarageze no muri za miliyoni zitabarika ariko nyuma akaza kwitekerezaho, aribyo byatumye atangira kwiyegereza Imana aribwo yazaga kwicuza mu rusengero, ari naho yatangarije aya mabanga y’abantu yari amaze kwivugana.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU