Bugingo Bony wamenyekanye ku izina rya Junior Da Premier mu gusobanura filime zitandukanye hano mu Rwanda yasabye, arakwa ndetse asezerana n’umukunzi we Muhoza Angel bamaze igihe bakundana.

Junior Da Premier usobanura filime yakoze ubukwe
Junior na Angel bagiye kwibanira akaramata mu buryo bwemewe

Junior Da Premier usobanura filime yakoze ubukwe Junior Da Premier usobanura filime yakoze ubukwe

Junior yamenyekanye mu gusobanura ama filime atandukanye afatanyije n’umuvandimwe we Sankara Da Premier, bose kandi impano bakaba bayikura kuri mukuru wabo Yanga nawe wamenyekanye cyane kubera gusobanura filimi mu myaka ishize.

Yanga yari yambariye murumuna we Junior Da Premier
Yanga yari yambariye murumuna we Junior Da Premier

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Junior yafashe umwanzuro wo kuva mu busore maze asaba ndetse akwa umukunzi we Muhoza Angel, anamwambika impeta ihamya kuzibanira akaramata imbere y’Imana, ababyeyi n’inshuti.

Junior Da Premier yambitse impeta Angel ku mugaragaro
Junior Da Premier yambitse impeta Angel ku mugaragaro

Junior nyuma yo kurushingana n’umukunzi we yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze atubwira ko yishimiye intambwe yateye mu buzima, ndetse ashima n’Imana yakomeje kumuba hafi we n’umuryango we.

Junior Da Premier n'umukunzi we Angel bakoze ubukwe
Junior Da Premier n’umukunzi we Angel bakoze ubukwe
Yanga, Seraphine ukina filime nyarwanda n'abandi bari bitabiriye ubukwe bwa Junior
Yanga, Seraphine ukina filime nyarwanda n’abandi bari bitabiriye ubukwe bwa Junior
Inshuti nyinshi zari zaje kwifatanya na Junior
Inshuti nyinshi zari zaje kwifatanya na Junior
Junior yongorera umugore Angel, ibyishimo byari byose
Junior yongorera umugore Angel, ibyishimo byari byose

Uretse Junior, mukuru we Yanga nawe yamaze gusezera burundu ubuzima bwa gisore hakaba hasigaye murumuna wabo Sankara Da Premier.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU