Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku izina rya Junior Multi System yamaze kwemeza ko amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya umuziki ya Round Music yarangiye.

Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku izina rya Junior Multi System
Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku izina rya Junior Multi System

Junior ni umwe mu bagabo bahetse muzika nyarwanda bitewe n’indirimbo zibikomerezwa yakoze, aho twavuga nka Call Me ya Urban Boyz, Too Much, Niko nabaye, Indahiro n’zindi nyinshi cyane.

Junior yari afite amasezerano y’imyaka ibiri mu nzu ya Round Music, dore ko yayinjiyemo ahagana muri 2015, gusa aya masezerano yararangiye ndetse ntago bateganya kongera andi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Junior yatubwiye ko amasezerano ye na Round Music yarangiye gusa ngo aho azerekeza ntago haramenyekana kuko ari benshi bamurwanira, ariko namara kwicara agahitamo neza azatangaza aho yerekeje.

Junior Multi System ntakibarizwa muri Round Music
Junior Multi System ntakibarizwa muri Round Music

Yagize ati “Nibyo koko amasezerano nari mfitanye na Round Music yararangiye, kugeza ubu ntayindi Studio nderekezamo gusa benshi barimo kumpamagara bityo ngiye kubanza nicare hanyuma nimara gufata umwanzuro wa nyawo nzatangaza aho ngiye gukorera.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU