Justin Bieber agiye gukora ibintu bitigeze bikorwa nundi muhanzi nyuma yo guhagarika ibitaramo byose yari asigaje gukora mu rugendo rw’ibyo yise ’Purpose World Tour’ birimo n’ibyo mu Bushinwa, nyuma y’iminsi yangiwe kuririmbira i Beijing ashinjwa imyitwarire idahwitse.

Uyu muhanzi nyuma yo kwangirwa kuririmba i Beijing mu gitaramo yari yateguye aho yarari gukora icyo yise Purpose World Tour aho bamushinjaga kugira imyitwarire idahwitse akaba yahisemo gushinga urusengero rwe ibi akaba agiye kubikora mu rwego rwo gukomeza kwerekana imyizerere ye ndetse akaba yanatangaje ko ubuzima bwe agiye kubwegurira mu gukizwa.

Justin Bieber akaba yatunguye benshi akimara gufata uyu mwanzuro ndetse akaba yanatangaje ko ahanini icyateye guhagarika ibitaramo bye yari yateguye bya Purpose World Tour nibyo gukizwa byari birimo.

Nkuko Manager we witwa Scooter Braun yabitangaje yavuze ko uyu muhanzi koko yafashe umwanzuro wo gukizwa ari nayo mpamvu agiye gushinga urusengero rwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU